I Kigali habereye Inama yiswe Healthtech Summit y’iminsi ibiri ikaba yari ihuje abafatanyabikorwa bo mu bihugu bitandukanye bagamije kureba uko barushaho kwifashisha ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubuvuzi n’ubuzima (healthcare).
Iyo nama yahuriyemo ba rwiyemezamirimo bahanze udushya twifashisha ikoranabuhanga mu by’ubuzima. Abitabiriye iyo nama banarebeye hamwe icyo bakora kugira ngo bongerere ingufu ibyo bihangano byabo.
Iyi nama y’iminsi ibiri yabereye mu mujyi wa Kigali mu kigo cyitwa Norrsken yitabiriwe na ba rwiyemezamirimo bagera muri 30 bavuye mu bihugu bitandukanye. 14 muri bo batangiye gukora ibihangano 14 ari na byo abari muri iyo nama bahereyeho bareba ibikenewe mu kubiteza imbere, amategeko yabafasha kugira ngo yoroshye uburyo ibyo bihangano byakoreshwa, no kureba uko byakoreshwa n’ahandi atari mu Rwanda gusa, ahubwo bareba uko ibyo bihangano byagirira akamaro n’abo mu bindi bihugu.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Ingabire Paula, yagarutse kuri raporo yamuritswe yashyizwe hamwe n’itsinda ryo muri Broadband Commission ku bufatanye n’umuryango Novartis Foundation ukora ku bijyanye n’ubuzima n’imibereho y’abaturage
Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Ingabire Paula, ari mu bitabiriye iyi nama
Broadband Commission ihagarariwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Carlos Slim, umunyemari wo muri Mexique, igamije kwihutisha umuyoboro mugari wa Internet hirya no hino ku isi mu rwego rwo koroshya imitangire ya serivise hifashishijwe ikoranabuhanga rya Internet.
Broadband Commission ifite amatsinda atandukanye harimo irijyanye na ‘virtual healthcare’ bivuga ku kurebera hamwe uburyo ikoranabuhanga ryakoreshwa mu guteza imbere ibijyanye n’ubuzima.
Minisitiri Ingabire ati “Iyi raporo yamuritswe iragenda igaragaza ibikeneye gushyirwamo imbaraga, ibijyanye n’amafaranga abo ba rwiyemezamirimo bakeneye kugira ngo babashe gushyira ibyo bihangano byabo ku isoko, ubufatanye bukenewe hagati y’abo bafatanyabikorwa, amategeko na Politiki zikenewe mu bihugu bitandukanye kugira ngo zihuzwe, urugero rwiyemezamirimo ukoze igihangano nko muri Cameroun naza mu Rwanda ntasange hari amabwiriza (regulations) atandukanye agomba kubanza kubahiriza, bikaba byamutinza mu gushyira ku isoko icyo gihangano cye.”
Minisitiri Ingabire avuga ko ibyo bihangano bifite akamaro kanini mu byerekeranye n’ubuzima kuko byoroshya uburyo bwo guha abaturage serivisi z’ubuzima.
Ati “Tumaze kubona ko gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bifite akamaro kanini kuko byorohereza abaturage kubona serivisi z’ubuzima. Urugero nko mu Rwanda dukorana n’ikigo cyitwa Babyl cyashyizeho uburyo bwo kwegereza serivisi z’ubuzima abaturage, aho umuturage afata telefone isanzwe akaba yahamagara akavuga indwara afite cyangwa ibimenyetso yumva afite, bakaba bamukurikirana, byanaba ngombwa bakamubwira niba akeneye kuza kwa muganga kugira ngo barusheho kumufasha, byaba bitari ngombwa bakaba bamwoherereza imiti akeneye.”
Iraguha Peace Ndoli, ni umwe muri abo ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bafite imishinga irebana n’ikoranabuhanga mu guteza imbere serivisi z’ubuzima. Avuga ko bo icyo bashaka kwibandaho ari ukumenyekanisha indwara zitandura nka diyabete, umuvuduko w’amaraso, kanseri n’izindi.
Iraguha Peace Ndoli ni umwe mu bafite imishinga y’ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubuzima
Ati “Twakoze porogaramu y’ikoranabuhanga (application) yo muri telefone, ku buryo umuntu ashobora kwiha intego ndetse akabasha kuzikurikiza zikamurinda kurwara cyangwa kuremba. Abarwayi na bo bashobora kwifashisha iyo porogaramu bakaba bakurikirana uko ubuzima bwabo buhagaze mu buryo buboroheye, atari ngombwa guhora bajya kwa muganga.”
Uburyo iyo porogaramu yabo ikora, ngo umuntu abaha amakuru ye agaragaza ibiro bye, uburebure, isukari mu mubiri, uko umuvuduko w’amaraso we uhagaze, noneho iyo porogaramu ikamuha amabwiriza y’ibyo uwo muntu akwiye gukora haba mu mirire, mu mitekerereze ndetse no kwiyitaho akora siporo kugira ngo akomeze kugira ubuzima bwiza.
Iyo porogaramu ngo ituma umuntu yiha intego y’ibyo yabasha kugeraho, uko abigeraho ikagenda imuha amanota, agaragaza uko abitabiriye gukoresha ubwo buryo bwabagiriye akamaro.
Hatanzwe ibiganiro bitandukanye bigamije kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye
Iraguha Peace Ndoli avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye abantu barushaho gutekereza cyane uko ikoranabuhanga ryakoroshya imitangire ya serivisi z’ubuzima, cyane ko mu gihe cya Guma mu Rugo abantu batashoboraga kujya kwa muganga buri kanya uko babyifuza, dore ko n’abaganga bamwe bari bahugiye mu kwita ku barwayi ba COVID-19 ntibiborohere gukurikirana abandi barwayi, ari na yo mpamvu hatekerejwe uburyo bwafasha umurwayi aho ari bitabaye ngombwa ko ajya kwa muganga, hakajyayo ukeneye cyane guhura na muganga.
Abafite imishinga yo guhanga udushya mu ikoranabuhanga rigamije koroshya imitangire ya serivisi z’ubuzima bavuga ko imbogamizi bagihura na zo harimo kuba abantu batizera neza iryo koranabuhanga kuko ari ibintu bishya, umuntu yagira ikibazo cy’ubuzima akumva yahitamo guhura na muganga aho kwifashisha bene iryo koranabuhanga. Icyakora uko iryo koranabuhanga rizagenda ritera imbere, ngo hari icyizere cy’uko abantu bazarimenyera, kuko buri kibazo cyose umuntu agize mu mubiri byagaragaye ko atari ngombwa ko ajya kubonana na muganga kuko ashobora no kumuvurira aho ari.