Skip to main content

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr. Mpunga Tharcisse, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda na Afurika muri rusange gushyira imbaraga mu guhanga ibishya mu ikoranabuhanga, byafasha mu kunoza imitangire ya serivisi z’ubuzima.

Yabigarutseho mu nama yabaye kuva ku wa 2 – 4 Kamena 2022, yiswe HealthTech Summit for Africa, yahurije hamwe abafatanyabikorwa mu nzego z’ubuzima, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Muri iyo nama hagaragajwe intambwe yatewe mu ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima kuri uyu mugabane.

Nubwo hagikenewe byinshi ngo urwego rw’ubuzima mu bijyanye n’ikorabuhanga rutere imbere, hari n’ibyo u Rwanda rwagezeho bitanga umusanzu ufatika mu buvuzi.

Urugero rukomeye ni uburyo bwo kugemura amaraso n’imiti hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones), kwisuzumisha indwara zitandukanye ukoresheje tefefoni binyuze muri serivisi za Babyl, umushinga wa E-Heza Data solution ufasha ibitaro kubika amakuru yose y’abarwayi mu buryo bw’ikoranabuhanga, n’ibindi.

Hari kandi gukoresha ama-robot kwa muganga n’ibindi birimo amahugurwa, ibikoresho bifite ikoranabuhanga rihambaye bikoreshwa kwa muganga n’ibindi bitanga icyizere.

Iyi nama yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’ibigo bya Norrsken na Novartis Foundation, yagarukaga ku buryo ikoranabuhanga ryarushaho kwifashishwa mu rwego rw’ubuzima ku mugabane wa Afurika.

Dr Mpunga yasabye urubyiruko kuba ku isonga ry’abahanga iri koranabuhanga, kuko aribo barikoresha cyane mu buzima bwa buri munsi kurusha abakuze.

Yagize ati “Nibo bafite ubumenyi, iri koranabuhanga ryaje abantu benshi bakuze ntabwo bagize amahirwe yo kuryiga, nibo babyize, nibo babisobanukiwe. Dukekeneye ko izo mbaraga z’urubyiruko ziza zigafasha kugira ngo dukemure ibibazo byacu nk’Abanyarwanda, ariko tunubake n’ubushobozi bwo kuba twajya n’ahandi.”

Yakomeje avuga ko ikoranabuhanga mu buvuzi rikwiye gushyirwamo imbaraga zihagije, kuko aho ryakoreshejwe ryatanze umusaruro ugaragara.

Umuyobozi wa Novartis Foundation, Dr. Ann Aerts, yavuze ko hakenewe ko ikoranabuhanga rirushaho kwifashishwa mu rwego rw’ubuzima, kuko ryatanga umusaruro ufatika.

Ati “Ntekereza ko ikoranabuhanga rishobora kudufasha guhangana n’ikibazo cy’ubuke bw’inzobere n’abandi baganga mu Isi, si muri Afurika gusa kuko ikoranabuhanga ribasha guhuriza abantu hamwe kandi batari kumwe, urumva ko byatanga umusaruro mwinshi.”

Ikoranabuhanga rimaze kugera aho umuganga ashobora kubaga umurwayi batari kumwe, akaba yagenda avugana n’abantu bamuri hafi kandi ibintu bikagenda neza.

Umuyobozi wa Norrsken East Africa, Murasira Pascal, yavuze ko iyi nama izafasha ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga kugera kugera ku nzozi zabo.

Ahamya ko ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima ririmo kwiyongera muri Afurika, ndetse imibare iheruka igaragaza ko ishoramari rijya mu ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima muri Afurika ryazamutseho 81% mu 2021.

Ni uburyo bushobora kurushaho kubyazwa umusaruro n’abahanga ibishya, bifashishije ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa Novartis Foundation, Dr. Ann Aerts, yavuze ko iyi nama yateguwe kugira ngo hashakwe uburyo ikoranabuhanga ryarushaho kwifashishwa mu buvuzi

Muri iyi nama hatanzwe ibiganiro bitandukanye bigaruka ku buryo bwo guhanga udushya mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu buvuzi

Umuyobozi wa Norrsken mu Rwanda, Murasira Pascal, yavuze ko iyi nama izafasha ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga kugera kugera ku nzozi zabo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr. Mpunga Tharcisse, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda na Afurika muri rusange gushyira imbaraga mu guhanga ikoranabuhanga ryo kwifashisha mu buvuzi

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yari yitabiriye iyi nama yiga ku ikoranabuhanga mu buvuzi muri Afurika

Lacina Koné uyobora Smart Africa, yavuze ko Afurika ikeneye ikoranabuhanga mu guteza imbere ubuvuzi

Ibigo 30 birimo n’ibyabanyarwanda bihurira mu cyitwa HealthTech Hub Africa

Urubyiruko ruhanzwe amaso mu kuzamura ikoranabuhanga mu buvuzi

Leave a Reply