Skip to main content

Inzobere mu nzego z’ubuvuzi n’ikoranabuhanga zigiye guhurira i Kigali, mu nama yigira hamwe uko ikoranabuhanga ryarushaho kwifashishwa mu rwego rw’ubuzima kuri uyu mugabane wa Afurika.

Iyi nama yiswe HealthTech Summit for Africa izabera mu Rwanda kuva ku wa 2-4 Kamena 2022, ihurize hamwe abafatanyabikorwa mu nzego z’ubuzima, ikoranabuhanga no guhanga ibishya, hagaragazwa intambwe yatewe mu ikoranabuhanga mu wego rw’ubuzima kuri uyu mugabane.

Yateguwe n’inzego zirimo Guverinoma y’u Rwanda, Norrsken na Novartis Foundation.

Biteganywa ko izitabirwa n’ibigo bikora mu ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, ndetse n’ibigo bigishingwa bikora mu bijyanye no kuzana impinduka mu rwego rw’ubuzima muri Afurika.

Biteganywa ko iminsi ibiri ya mbere y’inama izibanda by’umwihariko ku bintu bitatu by’ingenzi, birimo kubaka ubufatanye hagati y’inzego za leta n’abikorera hagamijwe kongera ubumenyi, gusangira ubunararibonye no kuza impinduka.

Umuyobozi wa Norrsken East Africa, Pascal Murasira, yagize ati “Ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima ririmo kwiyongera muri Afurika. Uyu mugabane mu myaka ishize wagize izamuka rishimishije, ubwo ibigo bishingwa mu rwego rw’ubuzima byarushakagaho gukusanya ingengo y’imari. Imibare iheruka igaragaza ko ishoramari rijya mu ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima muri Afurika ryazamutseho 81% mu 2021.”

“Amahirwe yo gukomeza kwaguka ni menshi, kandi dushaka gukomeza iyi nzira. HealthTech Summit Africa izaba ari umwanya wo kurebera hamwe uburyo urwego rw’ikoranabuhanga mu buzima rwarushaho gutera imbere, kureba amahirwe ahari n’ibyuho byaba bibonekamo.”

Biteganywa ko muri iyi nama, abazayitabira bazigira ku dushya twahazwe ahandi ndetse n’aho babashije kurenga imbogamizi zari zihari, ibiganiro ku rwego rw’ubuzima n’ikoranabuhanga rigezweho, hanarebwe ku bufatanye bushya bushoboka.

Dr. Ann Aerts uyobora Novartis Foundation yagize ati “Iyi nama ni amahirwe yo gushakira hamwe ibisubizo bishya ku bibazo by’ubuzima bikomeje kugaragara ndetse n’ingorane zigenda zivuka, kimwe no guhuza inzego zitandukanye zikenewe mu gushyira mu bikorwa ibisubizo bishobora kuzana impinduka mu buzima bw’abaturage bose.”

Biteganywa ko ibigo 30 bihurira mu cyiswe HealthTech Hub Africa bizagaragaza udushya bimaze kuvumbura ndetse n’ibisubizo birimo kugenda bizanira urwego rw’ubuzima muri Afurika.

Umuyobozi wa E-Heza Solutions, Theophila Huriro Uwacu, nka kimwe mu bigo biri muri iyi gahunda, yavuze ko biteguye kuzungukira byinshi muri iyi nama, nk’amahirwe yo kurushaho kugaragara ku mugabane.

Yakomeje ati “Twizeye kurushaho kugaragara ndetse no gushishikariza abandi kutwiyungaho mu rugendo rwo guhindura urwego rw’imitangire ya serivisi z’ubuzima muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ndetse no kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye.”

Ni kimwe na Jelle Schuitemaker, umwe mu bashinze ikigo Goal 3, ikigo gitanga ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubuzima. Yavuze ko yizeye ko iyi nama izabungura byinshi, ikabahuza n’abahanga mu nzego zitandukanye, abashoramari n’ibindi bigo bigitangira.

Bimwe mu bizaganirwaho harimo kongera ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, kongera guhanga ibishya muri serivisi z’ubuvuzi, kwifashisha ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) n’ibindi.

Iyi inama itegerejwemo abarimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, EduAbasi Chukwunweike ukora muri Microsoft-Cloud n’abandi.

Leave a Reply