Skip to main content

Mu nama mpuzamahanga yahuje ibigo birebana n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi ndetse n’abari gukora ubushakashatsi, urubyiruko rwasabwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu buvuzi.

Abakora mu nzego z’ubuzima ndetse n’ikoranabuhanga muri rusange kuri uyu wa Kane bavuze ko ubumenyi bw’urubyiruko bukenewe cyane kugira ngo bafashe mu guhanga udushya mu kureba uburyo ikoranabuhanga ryakoreshwa  mu rwego rw’ubuvuzi.

Peace Iraguha Ndoli umwe mu rubyiruko rufite umushinga urebana n’ikoranabuhanga avuga ko ikoranabuhanga rye ryifashishwa mu gukumira indwara zitandura maze abaturage bagafashwa kubona amakuru.

Ati “Abantu indwara zitandura ntabwo bazizi kandi ntibazifiteho amakuru y’uko zandura n’uburyo zakwirindwa, rero nibyo tuba dushaka gukora mu kwita ku muntu atarandura ndetse n’uburyo yakwirinda.”

Peace Iraguha Ndoli yavuze ko bakoresha uburyo bwifashishwa kuri telefone, igufasha igatanga amakuru atandukanye yerekeye ku ndwara runaka.

Bafite ‘Aplication’ ishyirwa muri telefone ndetse n’uburyo bwo gukanda imibare kuri telefone bitewe n’ibimenyetso ufite cyangwa indwara ufite bikaba byagufasha kubona amakuru yisumbuye.

Umuyobozi ushinzwe ikigo Norrsken, Pascal Murasira yavuze ko hari imbogamizi akenshi urubyiruko rukora mu ikoranabuhanga ruhura nazo.

Ati “Usanga akenshi nta mfaranga bafite, cyangwa nta bafatanyabikorwa bahagije babafasha mu kugera kuri ba banyarwanda benshi bifuza.”

Umuyobozi w’umuryango Novartis Foundation ukora ku bijyanye n’ubuzima n’imibereho y’abaturage, Dr. Anne Aerts avuga ko iyo ikoranabuhanga rikoreshejwe mu rwego rw’ubuvuzi bituma indwara imenyekana kare.

Ati “Urugero ikoranabuhanga rikoreshwa muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika rifasha mu kumenya uguturika kw’udutsi duto two mu bwonko bizwi nka ‘stroke’.”

Dr. Anne Aerts yavuze ko ikoranabuhanga rigomba kugezwa hose hagamijwe kwita ku buzima bw’abaturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere ibijyanye no guhanga udushya mu ikoranabuhanga ryakoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi ,urubyiruko rukaba rusabwa kugira uruhare rufatika.

Ati ” Dukeneye ko imbaraga z’urubyiruko zaza zigafasha ku kibazo cyacu nk’abanyarwanda ariko tunubake n’ubushobozi twajyana n’ahandi, tunazigurishe.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi tuvugana Zipline imaze kugera ku bihugu nka bitatu byo muri Africa , nka Ghana bamaze kugiramo uruhare runini cyane , hari n’ibihugu bashaka gukorana nka Ethiopie , abantu babikoramo ni abanyarwanda.”

Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga avuga ko kugira ngo ubuvuzi bugerweho hakenewe ikoranabuhanga n’ubumenyi by’urubyiruko.

Mu mishinga 30 irebana n’ikoranabuhanga ryakoreshwa mu buzima hagomba gutoranwamo izaterwa inkunga n’ikigo cy’abanyamerika Novartis , abanyarwanda bafitemo imishinga 20.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko 85% y’abafite ubwishingizi bw’ubuzima mu Rwanda bakoresha Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) aho hakaba ari hamwe ikoranabuhanga rigomba gushyirwamo ingufu.

Peace Iraguha Ndoli umwe mu rubyiruko rufite umunshinga urebana n’ikoranabuhanga
Umuyobozi w’umuryango Novartis Foundation ukora ku bijyanye n’ubuzima n’imibereho y’abaturage Dr. Anne Aerts
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga avuga ko u Rwanda rwashyize imbere guhanga udushya mu ikoranabuhanga

Leave a Reply